Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin

Ubu abanyamwuga barenga miliyoni magana atanu(500.000.000) bakoresha Linkedin mu buryo bwo kugirango ibafashe kwagura umuyoboro wabahuza n’abandi banyamwuga cyangwa se abatanga akazi.

Linkedin ikaba rero yagufasha cyane mu kwerekana ubushobozi wifitemo ku ruhando rw’umurimo, kubona akazi no kuba wabasha kuganira n’abatanga akazi.

Ushobora kwibaza rero uti Nigute wakoresha neza Linkedin ? Aha tugiye kuguha inama zagufasha:

 Garagaza neza icyo wifuza gukora
 Igaragaze mu buryo bwa kinyamwuga
 Garagaza neza umwirondoro wawe
 Uzuza umwirondoro wawe wose
 Garagaza cyane unibande kuri Cv yawe
 Uzuza ahagenewe kugaragaza Ububushobozi n’uburambe
 Shyiraho ifoto ikugaragaza neza kinyamwuga
 Ntuzacike intege

1. Sobanura icyo wifuza gukora

Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin

Kugirango ube wabasha kugira umwirondora mwiza kuri linkedin ugomba mbere nambere kugaragaza icyo wifuza gukora cyangwa icyo wifuza kuba mu buryo bwa kinyamwuga. Aha twavuga wenda akazi wifuza gukora ndetse n’ikigo wifuza gukoramo.

Garagaza urutonde rw’ibintu by’ingenzi bikuranga(intege nke n’aho wifitemo imbaraga),ibigushishikaza n’indangagaciro ushyira imbere. Ibi bigomba kugaragara cyane mu mwirondoro wawe.

Garagaza cyane « personnal branding » yawe : Aha twavuga kugaragaz a icyo utandukaniyeho n’abandi kuri uru rubuga. Aha ni ukumenya ibintu by’ingenzi wagaragariza ikigo gitanga akazi hanyuma akaba ari byo uheraho.

2. Igaragaze kinyamwuga

Mu gice cya « titre professionnel », ntuzagaragazemo ko uri gushakisha akazi.Ugomba kugaragara nk’umunyamwuga(Umwubatsi,webmaster….) nturi gushakisha akazi.

Ahubwo ushobora kuba wagaragaza ibyo ukora hanyuma ukongeraho ko uri gushakisha ibyakuzamura kinyamwuga cyangwa se andi mahirwe yagufasha gutera imbere kinyamwuga, ko ushaka kongera ubumenyi.

3. Ite cyane ku mwirondoro wawe

Igice kigaragaza umwirondoro ni icy’ingenzi cyane kandi kigomba kuzuzwa. Ni cyo kigaragara mbere na mbere munsi y’imazina n’ibijyanye n’ibyo ukora.

Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin

Iki gice rero ni ingenzi kuko gishimangira ibintu by’ingenzi wifitemo, kikagaragaza ubumenyi ufite,ubushobozi ndetse n’ibindi byiza bikuranga mu kazi n’ibyo wifuza gukora.
Iki gice wagakwiriye kugifata nk’umwanya muto cyane ufite wo kwigaragariza umukoresha ukanamwemeza kuba yaguha umwanya wo kuvugana nawe birambuye.

4. Uzuza umwirondoro wawe (Profil)

Kugirango ube wabasha kugaragarira abatanga akazi ni ngombwa ko umwirondoro wawe uba wujuje neza. Aha rero usabwe kuzuza ibice byose bigaragaza umwirondoro wawe ukibanda mu gukoresha amagambo y’ingenzi ashobora gutuma umukoresha yifuza kumenya byinshi kuri wowe,ari yo nzira yo kuba wahita uhabwa akazi.

5. Vuga cyane kuri CV yawe

Uburyo ugaragazamo uburambe ufite mu byerekeranye n’akazi bugomba kuba bugaragariza neza mu buryo bworoshye umukoresha imirimo wakoze n’inshingano wari ufite.

Ntuzareke kugaragaza wenda nk’indi mishinga waba warigeze kujyamo, aha ugomba no kugaraza ibyo wagezeho mu mibare.

Ariko na none umwirondoro wawe ntugomba gusa cyane na CV yawe,ugomba kugira amwe mu makuru utagaragaza ari muri Cv yawe kugirango utavuga byinshi hakaba nk’igihe wenda byatuma umukoresha akwibazaho bikaba byatuma atizera ko ibyo watangaje ari ukuri.

6. Uzuza igice  kigaragaza ubushobozi n’uburambe.

Kuri linkedin ushobora kurondora ibintu byose bigaragaza ubushobozi n’uburambe mu kazi.Iki gice rero ntugomba kugisimbuka. Inyungu iri muri iki gice rero ikaba ari uko kigaragaza mu buryo bwihuse ubushobozi n’uburambe ufite mu byerekeye akazi. Ikindi ni uko abantu ukurikira cyangwa bagukurikira nabo bagufasha kwemeza ubushobozi ufite. Ibi bikaba ingenzi kuko bigufasha kuba wagirirwa icyizere.

7. Koresha ifoto ikugaragaza neza

Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin

Ni byiza gushyira kuri linkedin ifoto ikugaragaza neza mu buryo bwa kinyamwuga,ikanagaragaza neza isura yawe. Ugomba kwirinda gushyiraho amafoto abonetse yose,aha twavuga nk’amafoto uri mu biruhuko,ayo wambaye utwenda tw’imbere,cyangwa se amafoto uri kumwe n’abandi bantu.

8. Kora icyo bita « vanity URL »

Linkedin igufasha kuba wagira URL y’umwirondoro wawe . ugomba kongeramo « vanity URL » mu mwirondoro wa email yawe, ukayigaragaza muri CV yawe.

9. Ntuzarekere aho !

Urubuga nkoranyambaga rugomba kwitabwaho. Niyo mpamvu mu gihe waba wabonye akazi utakagombye guhita ureka kurukoresha. ntugomba kugarukira gusa mu kuzuza umwirondoro wawe,ugomba no gusangiza abandi amakuru ,ukitabira kujya mu ma groupe,ukomeze uhashakire akazi. Aha kandi ugirwa inama yo gusura  amapaji y’ibigo bitanga akazi ukanamenya amakuru y’akazi kerekeranye n’ibyo ukora cyangwa wize.

Mu kuba rero Lin kedin igufasha kugaragaza ububasha ufite inaguhuza n’abantu bagufasha kinyamwuga mu gihe ubaye wifuza akazi.

EASTAF MARKET TEAM

2 Comments

  1. NSENGIYUMVA Valens

    I writing this letter to apply for a job in laboratory service. in fact i have a bachelor degree in biomedical laboratory sciences, i have done many internship at Gihundwe district hospital for 2 months,Mibirizi health center for 1 month and CHUB Hospital for 3 months.
    I am happy to inform you that i am ready to give quality services to customer services and maintain my knowledge also to give Acurate results due to my time management.
    i am waiting for your good answer

    Reply
    1. admin Author

      Hello Valens!
      You have to send us your Cv first on our website so that we can help you finding a job which relates your qualifications and contact you.

      For more information you can call us on (+250)788 397699 or drop here you phone number .

      Reply

Leave your thoughts

Recent Jobs

56. Business Development and Employment Promotion Officer (Multiple) MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 57. Social-Economic Development Officer (Multiple) MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 58. Land Surveyor and GIS Officer MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 59. Secretary and Customer Care Officer MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 60. Internal Auditor MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 61. Social Protection Officer MUSANZE DISTRICT 23/Oct/2017 62. Administrative Assistant to the Mayor of District MUSANZE DISTRICT
1. Job Title: Promotions and Communications Manager 2. Department: Commercial 3. Reporting Promotions and Communication Manger will report to the Senior Manager, Marketing, Loyalty and E-Commerce 4. Job Description Responsible for the branding, public relations, media buying and monitoring in a bid to promote the airline’s product and offers. Responsible to sustain the company’s reputation for quality, reliability, and customer
KEY RESPONSIBILITIES: Audit Investigations and Communication: Oversee and/or conduct fraud investigations in accordance with Association of Certified Fraud Examiners (ACFE) and internal policy standards as leader of the Global Fraud Investigation Team to promote Global Internal Audit (GIA) vision, mission and strategy. Prepare and present timely, factual, and complete reports on fraud allegations and trends as well as pending and

Contact Us

Office : +250 788 496 090
Email: jobs@eastafmarket.com
Live Chat on Website
Terms of Use

SiteMap

WHAT WE DO

CV Matching
CV Selection
Jobs Vacancy

LOCATION

Address: KG 289 St,
Kibagabaga, Gasabo
Kigali, Rwanda